Mu mpera z’ icyumweru gishize ku mupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi mu gace ka Sebanegwa muri Zone ya Gatsinda mu Ntara ya Ngozi byagaragaye ko ingabo z’ ibihigu byombi zarebanaga ay’ ingwe.
Imvo n’ imvano y’ uyu mwuka mubi byaturutse ku wa Kane taliki ya 15 Gigurasi 2014 ubwo abasirikare b’ u Rwanda babujije abarundi kubaka amazu 3 ku butaka buri mu gace ka Sebanegwa gasa n’ agasangiwe n’ impande zombi.
Umunyamakuru ukorera Radio na Televiziyo by’ u Burundi i Ngozi yatangaje ko icyo kibazo cyatumye inzego z’ umutekano z’ I Burundi zirushaho kuryamira amajanja ndetse na kajugujugu 2 za gisirikare z’ u Rwanda zitangira kugenzura ikirere cyegereye umupaka w’ iki gihugu.
Kugeza magingo aya, amakuru yatugeragaho aturuka i Ngozi kuri iki cyumweru yavugaga uduce tw’ u Rwanda n’ u Burundi twegereye imipaka hagaragaga amarondo akaze akorwa n’ abasirikare.
N’ ubwo bimeze bityo, nta gikuba cyacitse kuko abaturage batuye impande zombie batangarije imirasire.com ko ubuzima burakomeje ndetse n’ amahoro masa.
Dusesenguye umubano w’ ibihugu by’ u Rwanda n’ u Burundi ndetse na politiki ya Karere muri iki gihe dusanga atari shashi kuko habaye no kwirukana abanyarwanda badafite ibyangombwa ndetse n’ u Rwanda rukaba rumaze iminsi rubarura nib anta barundi bari ku butaka bwarwo m’ uburyo butemewe n’ amategeko.
Gaston Rwaka – imirasire.com