PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

AMBASADE Z’U RWANDA MU BIKORWA BY’UBWICANYI

Ntabwo ari impuha. Ni ukuri abanyarwanda basanzwe bazi. Kubera ubwoba bukabije Kagame n’agatsiko ke bafite, ubu batanze andi mabwiriza ko ambasade zose zirushaho kugirira nabi abanyarwanda batuye hanze y u Rwanda. Mu gihugu ho agatsiko karishyira kakizana mu gufunga, kwica no gutoteza abanyarwanda. Abahutu bararuciye bararumira. Abatutsi barongorerana. Umutwa nawe ati murumve nzakome. 

Tubibutse ibi bikurikira:

Ambasade z u Rwanda mu mahanga: Burundi, Ethiopia, Kenya, South Africa, Sudan, Tanzania, Uganda, Senegal, DRC, Nigeria, Belgium, Germany, The Netherlands, United Kingdom, Sweden, Switzerland, France, Canada, China, India, Japan, USA, United Nations, South Korea, Singapore, Russia na Turkey. Hari na za Consulates hirya no hino. 

Nubwo hari Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’ amahanga, Kagame niwe wikurikiranira ububanyi n’mahanga kubera inshingano zidasanzwe yahanye izo za ambasade. Ntabwo Kagame yizera Mushikiwabo, nkuko atizeye Murigande, Bumaya, Amri Suede, na Anastaze Gasana bakoze uwo murimo. Mushikiwabo areremba muri FPR, ariyo mpamvu agomba kuvuga nki nkotsa kanwa kabi.

Minisiteri y Ububanyi n’Amahanga yabohojwe n’agatsiko k’abatutsi bo Kagame na madamu we Jeanette bihitiramo. Abatekereza ngo bafite ijwi muri FPR, ntabwo Kagame na Jeanette babizera. Uretse abasirikare nka Charles Kayonga (China) na Caesar Kayizari ( Turkey), na Charles Murigande ( Japan) bagomba kwigizwayo, abenshi ni abantu bazwiho gukorera no kunekera Kagame na madamu we ( Eugene Gasana, United Nations; Eugene Kayihura wari South Korea ubu ba nomye kujya Tanzania), cyangwa batazwi muri FPR.
Abahutu bagirwa ba ambasaderi ni ndorerezi. Abakozi hasi yabo bafite ijambo kwa Kagame na madamu kurusha ambasaderi. Kagame na madamu bavugana na bene abo bakozi bo hasi, badaciye kuri ambasaderi. Bake mu batutsi bacitse kwicumu Kagame agira ba ambasaderi ( Ethiopia, USA, Switzerland) ntabwo nabo abizera, abafite abandi hasi yabo akoresha.

Inshingano Nyamukuru

Hari abakozi bazwi nabatazwi bakorera ambasade mu bikorwa byo kureshya, kugabanya, gutoteza no kwica abanyarwanda, no gusenya opposition. Muri bo hari ba maneko bazwi. Hari ba Attache Militaire. Hari ngo abashinzwe imirimo ya diaspora. Bamwe biyita impunzi, abandi ngo ni abanyeshuri. Muri rusange, mwakurikiranye ibikorwa byubwicanyi, ubugambanyi, gutoteza no gushimuta byayobowe na za ambasade South Africa, Uganda, Kenya, London, Sweden. Brussels, Canada na USA. Inzego zishinzwe umutekano muri ibyo bihugu byose zikomeje kwemeza ko iyo migambi mibisha ya Kagame na gatsiko ke ibandanya. Uretse kurata Kagame, kubeshya isi ngo u Rwanda rwateye imbere mu majyambere, no guhisha umutungo Kagame n umulyango we bakomeje gusahura, za ambasade ubu ziri kwisonga mu ntambara yo Kagame na agatsiko ke bakoresha gutsemba abanyarwanda batavuga rumwe nabo.

Tubyifatemo Dute?

Icya mbere: twisuganye, turusheho kumenya ibibera ikambere muli communities zacu, no muri opposition, dukomeza gushakisha ingufu hamwe, tuzikoreshe guhashya umwanzi wa twese: Kagame na gastiko ke.

Icya kabiri: duhumuke tumenye neza imigambi icurirwa i Kigali nuko ishyirwa mu bikorwa muri za ambasade. Banyarwanda, Banyarwandakazi, za mbasade muzifate nkindiri zirimo abanzi bashaka kubica no kubagabanya. Murekereho kwitsiritana nabakozi ba ambasade, ejo batazabasiga ibibembe mugahemukira bagenzi banyu, cyangwa bakabahitana. Buri wese abe amatwi, amaso, amaboko, namaguru ya revolusiyo.

Icya gatatu: turusheho kumenya abo bagizi ba nabi bitwikira za ambasade, maze tubashyire ahagaragara, tunamenyeshe inzego z’umutekano zibihugu dutuyemo.

Icya kane: tumenye ko za ambasade zizashobora gukorera inyungu zabanyarwanda bose ari uko agatsiko ka Kagame kavuyeho, kandi nitwe tugomba kugakurako,

Bizashoboka. Twitinya. Tuzatsinda!

Dr. Theogene Rudasingwa

RADIO INYENYERI

TOP TRENDING VIDEO

SEARCH NEW STORIES

Search