PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Ambasaderi Nduhungirehe ashyize akadomo ku ubusabe bw’ ibiganiro hagati ya Leta y’ U Rwanda n’ abayirwanya.

Inkundura yari igeze kure. Inzira y’ ibiganiro yabanje gusabwa n’ impuza mashyaka P5, hakurikiraho ibyageragejwe na Rwanda Bridge Initiative (Ibiraro/ Ikiraro) abanyamuryango bayo bakayishwaniyemo, hakaza urwandiko rw’ inzira rwashyizweho umukono na Madamu Victoire Ingabire na Maitre Ntaganda Bernard yagiye ikurikirwa n’inkuru zagatangajwe mu ibinyamakuru bitandukanye harimo n’ ibikomeye nka Al Jazeera, ikiyongeraho ijwi rya Depite Frank Habineza -ukiri kurwana n’ imijugujugu yatewe nyuma y’ ibyo yavugiye ku radio Ijwi rya America (VOA) – yashyizweho akadomo n’ amagambo akarishye ya ambasaderi Nduhungirehe ubwo yunganiraga Dr. Bizimana Jean Damascene waterananye amagambo na Madamu Ingabire kurubuga rwa Twitter amushinja guhembera jenoside ku mbuga nkoranya mbaga ati: ” Iyo imvugo yawe yuzuye urwango iteye isoni kandi ihabanye na demokarasi uhora uvuga wagize urwitwazo.” biturutse ku inyandiko ye yari amaze gutangaza kurubuga rwe yarimo interuro igira iti : ” U Rwanda n’ incuti z’ U Rwanda ntibigomba kwemera ko amateka yisubiramo …impinduka mumitegekere igomba gusabwa nta kuzuyaza kugirango urubyiruko ruzabashe gushyira hamwe mu guteza imbere igihugu n’ akarere …” Iherekejwe n’iyi shusho:

Mu imvugo irimo uburakari Ambasaderi Nduhungirehe yunze mu irya Dr. Bizimana abwira Madamu Ingabire ati : ” Iryo tera bwoba Victoire Ingabire akora rya “Tugiranire cyangwa mushire!” yarafunguwe by’ agateganyo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside ntaho rizemerwa.”

Nyuma y’ igihe yamaze kugatebe abitewe no kwanga guta mu nama abo muri opozisiyo yasize inyuma kandi yakundaga, ambasaderi Nduhungirehe ashobora kuba yibutse uko kwanga gufata uruhande byamuteye guhangayika amezi akamubera maremare yibaza uko azatunga urugo rwe, bikamutera umujinya wo kwerura akabwira akari imurore abari bizeye iyo nzira y’ ibiganiro.

Gustave Mbonyumutwa na Ambasaderi Nduhungirehe

Ikibazo cy’ impunzi zaheze hanze y’ igihugu n’ abatavuga rumwe na Leta kizarangira gite nimba cyagezemo iterabwoba kikaba kandi kitazaganirwa ?

Samuel Kamanzi

RADIO INYENYERI

TOP TRENDING VIDEO

SEARCH NEW STORIES