U Rwanda rufite ibibazo bikomeye. Kimwe muri byo kikaba icy’ ingoma z’ igitugu zambura abanyarwanda ubumuntu n’uburenganzira kugihugu cyabo. Igezweho ubu ngo ntawe uzavuga ibinyuranye nibyo bashaka ngo abeho. Ngo utazasenga Paulo Kagame n’ umuryango we, utazakomera amashyi ubwicanyi bwe bwahahamuye abanyarwanda azitwa inyanga Rwanda, ashyirwe mu nguni yitwe ikigarasha, yitwe interahamwe cyangwa umuvugizi wazo kuko abuza amahoro abihariye ibyiza byose by’ igihugu badakozwa ibyo kumva ko ari umunani wacu twese!
Abantu mwumva ko Habineza yaciye inka amabere kuko yifuje ko umuvandimwe wacu wese yategwa amatwi akavuga ikimubangamiye kugirango abe yataha aho gukomeza kwiyahura munzira z’ urupfu na gereza si uko hari uwo murusha gukunda U Rwanda ahubwo ni uko mwikunda mukaba muri n’ abanebwe mu ugutekereza no kurebera kure igihugu cyacu. Abantu bagomba gutaha. Abaryozwa jenoside bakayiryozwa. Abaryozwa ibyaha bakabiryozwa. Abahanwa bagahanwa. Abaterwa icyuhagiro bakakagiterwa.
U Rwanda rugomba kuva ku rwego rwa politike icirirtse yo gusenga umukuru w’ igihugu wigaruriye ubutegetsi wese uhindura ingengabitekerezo ye ivanjili yicisha abenegihugu ashinzwe.
Samuel Kamanzi
Photo: Andre Rwisereka wishwe azira Democratic Green Party Dr. Frank Habineza ahagarariye munteko ishinga amategeko.