PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Ubusambanyi Ikambere: Ian Kagame ni mwene Eugene Gasana (Kinyoteri)

Inkuru dukesha abatugerera ikambere n’uko umwe mu bahungu Kagame yibaza ko yabyaye atari uwe, Ian Kagame akurikira Ange Kagame akaba ari umwana wa gatatu munda ya Jeanette Kagame, igiteye agahinda n’uko kugeza magingo aya Kagame ariwe muntu wa nyuma ugiye kubimenya mu gihe bashiki be bamaze imyaka bitotomba hagati mu muryango wabo ungana urwara.

Ian na Eugene Gasana (Kinyoteri)

Paul Kagame na Janneatte

Ambassaderi Eugene Gasana (Kinyoteri) uhagarariye u Rwanda mu muryango mpuzamahanga (United Nations), yakundanye na Jeanette Kagame kuva bakiri abana.

Jeanette na Eugene bariganye mu Burundi bakiri bato ndetse bibazaga ko bazabana nibakura cyakola siko byageze, kuko bamaze gukura Jeanette yaje kujya I Nairobi ho muri Kenya ashakisha ubuzima naho Eugene Gasana aza kwerekeza iyo mu Budage nawe ashakisha ubuzima. Mu gihe Eugene Gasana yabaga mu gihugu cy’ubudage yakomeje kujya yakira benshi mu bayoboke ba FPR inkotanyi ndetse nabagore babayobozi ba FPR inkotanyi yari iyobowe na Kagame. Bamwe babaga baje kw’ivuza abandi gutembera mu gihe abagabo babo barimo barwana intambara yo kubohoza u Rwanda.

Cyakola by’umwihariko Jeanette Kagame we yakiriwe inshuro nyinshi na Eugene Gasana kuko Kagame yamufataga nkumuvandimwe waturutse i Burundi kandi kuko Kagame yabaga ari muri rwinshi mu gihe cy’intambara ntanubwo yacyekaga kandi ko Eugene Gasana yatinyuka cyangwa Jeanette yatinyuka kumuca inyuma.

Ariko kandi byakomeje kuvugwa ko Eugene Gasana yari umuntu wibera mu bintu byokwiruka inyuma y’indaya n’ibiyobya bwenge mu burayi usibye ko byavuzwe kenshi nanone ko Jeanette Kagame nawe byavuzwe ko yanywaga urumogi, ariko ibyo bikanyura inyuma yamatwi ya Kagame na bayobozi ba FPR kuko bari bakeneye Eugene Gasana. Igihe Kagame yabaga avuye mu majepfo ya Uganda aho yakurikiraniraga intambara y’inkotanyi, akaza Kampala yabaga anahura na Gasana amusaba kwiruka uburayi ashakisha infashanyo icyo gihe kandi Gasana iyo yazaga Uganda yakomeje gusimburana na Kagame mu gitanda kuko Kagame we yamubonaga nk’inshuti ya n’urugo rwabo. Kagame yaje nokujya amusiga iwe Kampala akerekeza iya Byumba na Murindi, ndetse Kagame ntiyigeze yishisha inzinduko za Jeanette yerekeza iyo mu Budage.

Eugene Gasana yakomeje kuzamurwa mu ntera igihugu kimaze gufatwa, ndetse kubera Kagame ko yabaye inganzwa ntiyigeze yibaza impamvu umugore we imirimo yambere yahaye Gasana kwari ugukulikirana abana igihe bari muri Amerika,Kugeza aho abereye Ambassaderi mu muryango mpuzamahanga.

Umwana Ian Kagame yaje kuvuka intambara irangiye cyakola ntiyasa na Kagame habe na nyina, ibyo birirengagizwa kuko bibajije ko wenda yaba asa nokwasekuru usibye ko naho ntawe usa n’uyumwana uhagaragara.

Mbere yuko nyina wa Kagame yitaba imana yavuze ko uwo mwana bazirinda kugira icyo bakomoza kubyo babona, ayo magambo yayabwiye bakobwa be ndetse arabihanangiriza ngo ntibazabibwire Kagame. Ati kuko abaye atari uwahano byashegesha abo bava indimwe.

Nkuko bitangazwa nabamwe mu byegera by’umuryango wa Kagame ngo na Jeanette Kagame si uwa Murefu ahubwo nyina yamubyaranye na Muhikira , ibyo bikaba byarahishwe kugeza ari mukuru nibwo bamumenyesheje ko ise ari Muhikira mwene Kanyemera Umuhindiro w’ibwami wari warahungiye kuri Goma.

Ibyo nanone bikaba byemezwa nuko Jeanette Kagame akurikirana bene Muhikira kuburyo Captain Charles Muhikira ariwe umuhora kuruhande, ndetse nabandi bavandimwe kuruhande rwo kwa Muhikira abakurikiranira hafi, abafasha kubona akazi nokubizera mu nganda ze naza projet zose akora. Bityo rero Ian Kagame ubungubu urengeje imyaka 20 akwiye kwitwa Ian Gasana akabwirwa ukuri ko ise ari Gasana atari Kagame.

RADIO INYENYERI

TOP TRENDING VIDEO

SEARCH NEW STORIES

Search