Kuri uyu wa kabiri ubwo umurambo wa Scolastique Hatangimana wasezerwaga bwa nyuma mu rugo rwa Mukantabana n’umugabo we Florent Baganizi batuye ku Kimironko, Nyirasenge babanaga yavuze ko batunguwe no kumva iby’urupfu rwe, ngo kuko uwo mwana yari afashwe neza muri uyu muryango kuva yabura ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byari agahinda
Uyu Scolastique Hatangimana yasimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako ya Makuza Peace Plaza ku wa gatanu tariki 06 Nzeri2019, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK aho yaguye ku munsi wakuikiyeho tariki ya 07 Nzeri 2019.
Aba babyeyi babaga hafi uyu mukobwa batanze ubuhamya bavuga ko bagerageje gukora buri kimwe cyari gikenewe kugira ngo bafashe uriya mwana akure neza.
Iki gikorwa cy’ubwiyahuzi cyabaye nyuma y’igihe gito uyu mukobwa avuye mu Buhinde aho yigiye amashuri ye ya Kaminuza.
Hatangimana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019, bikaba byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura.
Nyirasenge witwa Léoncie Mukantabana wamureze afite ukwezi kumwe kuva igihe ababyeyi be bicwaga muri Jenosideyakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko uyu mwana yamufataga nka nyina kuko yamenye ubwenge ari we abona umuha uburere bwa kibyeyi kandi akamumenyera ibyo umwana aba akeneye.
Yavuze ko ubwo yashakaga umugabo byavuzwe ko ashatse afite umwana kuko uyu mukobwa yatangiye kumurera akiri mu myaka yakabaye kuba akiri kumwe n’uwamubyaye.
Ashatse umugabo yakomeje kubana n’uyu mukobwa, ngo kadi nta mwiryane wigeze uba mu rugo rwabo ngo bibe bifitanye isano no kwiyambura ubuzima k’uriya mukobwa.
Nyirasenge witwa Mukantabana ati “Natwe twatunguwe n’urupfu rw’uyu mwana. Uyu mwana yanyitaga mama, icyo navuga ni uko uyu mwana atarerewe mu kigo cy’impfubyi nk’uko byavuzwe mu makuru yatambutse.”
Umugabo wa Mukantabana Baganizi Florent na we avuga ko atigeze ashyiraho agahato uriya mukobwa ahubwo ko yamuhaga ubwisanzure agakora icyo ashaka, gusa ngo mbere y’ijoro rimwe ryo ku munsi yiyahuyeho yamubwiye ko atameze neza.
Musaza w’uyu mukobwa witwa Tuyishime Janvier n’uwari inshuti ya ya Scolastique witwa Leocadie, bavuga ko baherukaga kuvugana na we ku wa gatanu mu gitondo (ni na wo munsi yiyahuriyeho) gusa ngo yababwiraga ko yumva atameze neza ariko bo ntibamenye ko ai ikibazo cyatuma afata umwanzuro nk’uriya.
Hatangimana Scolastique yadodaga imyenda akanasuka imisatsi, abifatanya no gucuruza inkweto mu nyubako ya City Plaza mu Mujyi wa Kigali.
Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW