Nifuje kunenga nivuye inyuma icyemezo kigamije kuzimya ukuri kw’ ishyano ryagwiririye igihugu cyacu cy’ u Rwanda . Icyo cyemezo cyafashwe n’ ubushinja cyaha bwa “ parquet du Tribunal de Grande Instance de Paris “ nkuko byatangajwe mu inyandiko y’i taliki 10 Ukwakira 2018 yashyizweho umkono na “Vice Procureur” Mr Nicolas Renucci, isaba ko urubanza rw’ abanyarwanda 9 bashinjwa kugira uruhare mw’ ihanurwa ry’ indege ya Falcon 50 “9XR-NN” ya perezida Yuvenali Habyarimana rwaseswa, abashinjwa bakareka gukurikiranwa kuko ngo ntabimenyetso bifatika byemeza uruhare rwabo mu ihanurwa ry’ iyo ndege yaguyemo aba bakurikira bishwe:
- Juvenal Habyarimana, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
- Cyprien Ntiyamira, Perezida wa Repubulika y’ u Burundi
- Bernard Ciza, Minisitiri w’ ibikorwa remezo w’u Burundi
- Cyriaque Simbizi, ministiri w’ itumanaho w’Burundi
- Major General Déogratias Nsabimana, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ Ingabo
- Major Thaddée Bagaragaza, umuyobozi muri Minisiteri y’ ingabo
- Colonel Elie Sagatwa, Umuyobozi muri Secretariat y’ ihariye ya perezida w’ u Rwanda akaba na chefu wa cabinet ya gisirikari ya perezida w’ u Rwanda
- Juvénal Renzaho, umujyanama kubyerekeye ububanyi n’amahanga wa perezida w’ u Rwanda
- Dr Emmanuel Akingeneye, umuganga wa perezida w’ Rwandan
Abakozi b’abafaransa batwaraga iyo ndege :
- Jacky Heraud
- Jean-Pierre Minaberry
- Jean Michel Perrine
Muri iyi nyandiko nifuje kwibutsa abanyarwanda ko ntazasubira kubuhamya natanze kuri iki kibazo kandi ko nzakomeza kubuhagararaho na nyuma y’ iki cyemezo kigayitse giturutse mu ubushinjacyaha bw’ ubufaransa kuko abanyarwanda bagitegereje ubutabera nyabwo kuri iki kibazo.
Banyarwanda ,turahangana n’ikinyoma giteye inkeke , ikinyoma kabuhariwe cyizweho kigashyirwa mubikorwa .
Ndanenga uburiganya , kubeshya no gukomeza gushaka gusibanganya uruhare rwa FPR mumahano yatugwiririye ya Jenoside n’ inkurikizi zayo zahogoje akarere k’ ibiyaga bigari ,cyane cyane igihugu cya Kongo aho miliyoni esheshatu z’abantu bapfuye urwagashyinyaguro.
Ndagirango nibutse abanyarwanda , byumwihariko Paulo Kagame, ibyegera bye n’abambari be , harimo n’abakora ubutaruhuka kugirango basibe ibyaha biremereye bimwanditseho ko atazigera aba umwere ku cyaha cyo guhanura indege ya Perezida Habyarimana . Nta kinyoma cyangwa ubwumvikane hagati y’ ibihugu runaka bishobora gusibanganya ukuri tuzi nk’abanyarwanda imbere y’ubutabera n’Imana.
Noble Marara