Amakuru dukesha ikinyamakuru Makuruki.rw, aremeza ko Hotel y’ubukombe izwi mu Rwanda ya Alpha Palace yaba igiye gutezwa cyamunara, ndetse ko kuri ubu iby’igenzi byose bisabwa kugira ngo iyi Hotel igurishwe byamaze gukorwa, igitegerejwe ari umunsi wa cyamunara.
Nkuko aya makuru dufite yizewe abyemeza, iyi Hotel y’umunyemari Bayingana Alexis igiye kugurishwa kubera ideni ifitiye Banki ya Kigali (BK) tutashoboye kumenya umubare waryo uko ungana, aho ndetse icyemezo cyamaze kuba ntakuka, dore ko n’ushinzwe gucunga ingwate muri RDB yamaze gushyira hanze amatangazo atumiza cyamunara izaba tariki ya 17 Kamena 2015, aho ayo matangazo ahamagarira ababyifuza kuza kwigurira ubutaka bwubatseho Alpha Palace LTD buhereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye mu Kagali ka Nyakabanda.
Nkuko umwe mu bakozi b’iyi Hotel utashatse ko amazina ye atangazwa yabitangarije Makuruki.rw, ngo imikorere y’iyi Hotel n’ibyo yinjiza byasubiye inyuma cyane, bakeka ko uretse n’ibindi bibazo bo nk’abakozi bataba bazi byateje igihombo cyo kutabasha kwishyura Banki, harimo n’abakeba b’iyi Hotel bayikikije kandi bafite serivisi ziri hejuru y’iza Alpha Palace kuri ubu isa nk’idakora neza.
Hotel Alpha Palace ni umwe mu mahotel azwi cyane mu Rwanda, yafunguwe ku tariki ya 24 Ukuboza 1997, aho yatashye ku mugaragaro n’uwahoze ari Minisitri w’Intebe Rwigema Pierre Celestin.
Mbere y’uko igirwa Hotel ikanitwa Alpha Palace, yahoze ari akabali gakomeye kitwaga Novotel k’uyu munyemari Alexis Bayingana usanzwe anafite n’ibindi bikorwa by’amahoteli n’Utubari.
Kuri ubu Alpha Palace yegeranye n’umukeba ukomeye wubatse imbere yayo ari yo Hotel Grand Legacy igezweho kandi iri ku rwego rwo hejuru, ku buryo n’undi wese uzegukana Alpha Palace bizamusaba imivugururire yo hejuru kugira ngo abe yahangana n’abakeba mu mahoteli ku isoko ry’umurimo.
Hotel Alpha Palace ikaba ibaye Hotel ya kabiri muri iyi myaka 4 ishize igiye gutezwa cyamunara kubera ibibazo by’amadeni ya Banki, nyuma ya Micheal Dean
Hotel ya Mutsindashyaka Theoneste yagurishijwe na Banki ya COGEBANQUE mu mwaka wa 2012 ku kayabo ka Miliyari irenga.