PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Kagame ararushywa niki ajya mu baturage agiye kwicisha inzara?

Bijya kuzambana Mobutu, umuryango we wari ubayeho mu umurengwe uteye ubwoba, abana be burira indege ze bakajya gushopinga I Paris, Mobutu n’ ibyegera bye bahoraga mu minsi mikuru, champagne z’akataraboneka zitemba nk’umugezi mugihe abaturage bicwaga n’inzara.

Mu Rwanda ubu ntawe udataka inzara. Gusonza gipfura bimaze kunanirana. Abanyarwanda babayeho mu ishavu bigoma, bihangana kubw’ amabura kindi. Bibagiwe akanyama ka Pasika na Noheli, umuganura wabaye umuhango bumva kuri radiyo.

Kagame ahunze ibibazo by’ abanya Kigali bahiye ibirenge bitewe n’ikibazo cy’ imodoka zitwara abagenzi cyananiye inzego zose yahawe kugikemura . Asubiye “mudusaka” , aho abaturage bakubita amaso ibimodoka n’ imbunda zimuherekeza bakamubona nk’ lmana y’ I Rwanda. Agiye kumva abaturage bamuririmbira ngo yarakoze, kuhavugira ijambo rihahamura no kuhacira za manza za nyirarureshywa maze hakusanywe amashusho yo gucisha kuri televiziyo kuko igihe cyo kwiba amajwi mu amatora y’ umukuru w’ igihucu cyegereje.

Mubyukuri aho kujya ” gushushanya” abaturage mu mihango y’ uruhendabana nk’ iyi, Chairman Kagame yagiye abavungurira kukigega cya FPR bakaba basunika iminsi ko muri ayo matora y’ umukuru w’ igihugu ari ntawe ujya ahangana na Kalashnikov ze?

Abo muri Karehe Ruhango nibakomeze bihanganire izuba.

Abaturage bashyizwe kumurongo, barasa meza ariko mumaso barijimye.

Kagame yemeye ko ibyo yasezeranyije abaturage atabibahaye.

Kurikira uruzinduko hano:

RADIO INYENYERI

TOP TRENDING VIDEO

SEARCH NEW STORIES