Mugihe Kagame yikanga igitero n’ intambara yaturuka Uganda uburengera zuba bwongeye kuvugwamo “igitero cy’abantu benshi bitwaje intwaro” mukarere ka Nyamasheke .
Inzego z’ ubuyobozi zisa nk’ izatunguwe n’ icyo gitero cyo kucyumweru tariki 17 Werurwe ziranga gutanga amakuru nyayo ; zirohereza ubajije wese kubuyobozi bukuru ( Mayor ) kuburyo bigaragara ko habayeho ikintu cyo guta umutwe n’ impungenge muri izo nzego z’ ubuyobozi.
Abo twashoboye kuganira bahangayikishijwe n’ ukuntu iki gitero kije cy’ iyongera kubibazo u Rwanda rumaze iminsi rufitanye n’ igihugu cya Uganda baratanga amakuru babanje gusaba ko amazina yabo atangazwa bafite ubwoba budasanzwe kuko bahawe amabwiriza ngo yo “ kudakwirakwiza ibihuha “.
Dore uko umuyobozi umwe twaganiriye yatubwiye :
“ Ntamakuru nshobora kuguha kuri icyo gitero kuko muby’ ukuri ari ntamakuru mfite .”
Nakomeje nereka uyu muyobozi ko nyamara atari ngombwa gushaka guhisha ibyabaye mwereka ko kudatanga amakuru bituma abantu bahera mukintu cy’ ubwoba kandi ko kuvugisha ukuri ari munshingano ze , mwibutsa ndetse ko n’ ikinyamakuru Umuseke cyavuze icyo gitero maze yemera kugira icyo avuga ariko abanje gusaba ko amazina ye n’ urwego rw’ ubuyobozi arimo bidatangazwa .
“ Icyo gitero cyabaye koko ariko sinakubwira abakiguyemo cyangwa abagikomerekeyemo kuko ayo makuru natwe batatwemereye kuyageraho. Cyakora nakubwira ko duhangayitse kuko … usibye niki gitero umutekano utifashe neza kuko imirambo ikomeje gutoragurwa hirya no hino mugihugu. Abantu barapfa nk’ ibimonyo nkuko ngirango nawe wabyumvishe .”
Uyu muyobozi namubajije uko abona ibihe biri imbere ansubiza nanone numva afite impungenge ati :
“…icyo numva nakubwira ni uko ubukene buriho no guhora umuntu akorera kujisho atazi umuneka …ntabwo turi mubuzima bwiza . Abantu barababaye kandi urumva ko n’ amahitamo yo kujya gushakisha Uganda inzira bazifunze . Ibihe biri imbere njye ntabwo mbona ari byiza na gato .”
Kuba umuyobozi ubona umugati yivugira ko ibintu bimeze nabi mu Rwanda rwa Kagame ubwo umuturage agezehe yihanganira amabi y’ iyo leta? By’ umwihariko , umujinya urubyiruko ruyifitiye izawukira ite? Kagame nti yari akwiye kwiga uko yakwirinda ikiza kiri imbere ye inzira zikigendwa?
Christine Muhirwa
Photo source : internet