Mu mategeko ntaho byanditse ko “Inkiko za Amerika zikuriye iz’ U Rwanda.”
Nubwo ikibazo cya Rusesabagina kigitera impaka mubanyarwanda kubw’ amarangamutima, abararama bagashyira igihugu imbere ntibumva ukuntu U Rwanda rugomba kwemera agasuzuguro hejuru y’ amakosa y’ umuntu kuko ngo ari icyamamare.
Tumenyereye ukuntu ba rutuku batajya babasha kwemera gusebera mu mpaka n’ umwirabura ngo bihanganire utinyutse igitugu n’ amabwiriza yabo igihe kirekire, kandi ukurikije ukuntu bakomeje kurwana kuri Rusesabagina “nk’umwirabura wabo”, uwo babihanganiyemwo ashobora kuzabizira. Manirakiza Theo ati rero Kagame niyemere akenyere azazire U Rwanda tuzabimwubahira.
Samuel Kamanzi