PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

M23 iratunga agatoki Leta ya Congo ko ikoresha ikimenyane ibaha imbabazi

Abahoze ari abarwanyi b’ umutwe witwaraga kinyeshyamba wa M33, nyuma yo gusinya amasezerano ko bemeye gushyira intwaro hasi bamwe bakemererwa guhabwa imbabazi bitewe n’ uburyo nta byaha baregwa, kuri ubu barashinja Leta ya RD Congo gukoresha ikimenyane n’ amarangamutima mu gutanga izo mbabazi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa mbere tariki ya 11 Kanama, ryagaragazaga ko abasirikare 31 ba M23 ari bo bamaze guhabwa imbabazi byemewe n’ amategeko mu basirikare basaga ibihumbi 3.657 bari bujuje impapuro zisaba imbabazi.

Bertrand Bisimwa na Gen Sultan Makenga

Aha, Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 ushinzwe ishami rya politiki, yatangaje ko Leta ya Congo yirengagije nkana ndetse ikanima amahirwe menshi umubare munini w’ abasirikare bagiye bahungira mu Rwanda ndetse no muri Afrika y’ epfo yo buzuza izo mpapuro zisaba imbabazi kandi mu by’ukuri itariki yo kurangiza kuzuzuza ikaba isa nkigeze ku musozo.

Bertrand Bisimwa utangaza ibi, na we ubwe akaba ari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda aho yahungiye mu mpera z’ umwaka ushize ari kumwe na bamwe mu barwanyi yayoboraga ubwo bavirirwagaho inda imwe bagatsindwa n’ ingabo za FARDC ndetse n’ iza MONUSCO nk’ uko byatangajwe na radiyo okapi dukesha iyi nkuru.

Umutwe wa M23 wavutse mu kwezi Gicurasi 2012, uvukira mu ntara ya kivu y’ amajyaruguru, inzobere muri Loni zikaba zaragiye zishinja igihugu cy’ u Rwanda na Uganda kuwutera inkunga ariko ibi bihugu byombi bikabihakana dore ko nta n’ ibimenyetso byatangwaga bigaragara.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2013, nibwo ingabo za M23 zatsinzwe ku mugaragaro bityo mu mpera y’ Ukuboza uwo mwaka ni bwo M23 hamwe na Leta ya Congo babifashijwemo na Uganda nk’umuhuza basinye amasezerano yo guhagarika imirwano.

Nyuma ni bwo Leta ya Congo yatoye itegeko ryo gutanga imbabazi ku bari muri uwo mutwe w’ inyeshyamba ariko bakaba bataregwa ibyaha by’ intambara n’ ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Batanze impapuro zo kuzuza ku bifuza kubabarirwa bagasubizwa mu buzima busanzwe ariko hagati aho ubuyobozi bwa M23 bukaba bukemanga imishyirire mu bikorwa y’ itanga ry’ izo mbabazi ko zaba zitangwa ku buryo butaboneye.

Ikindi ni uko ibi byatangajwe hari hashize iminsi mike ubuyobozi bwa M23 butangaje ko Leta ya Congo yananiwe gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye mu masezerano basinyiye i Nairobi, bavuga ko ibyo bamaze gushyira mu bikorwa ko byaba ari nka 1% .

Théoneste Itangishatse – Imirasire.com

RADIO INYENYERI

TOP TRENDING VIDEO

SEARCH NEW STORIES

Search