Kuwa 12 Kanama 2012 ni bwo Nkundakubana Vianney w’imyaka 71 y’amavuko, wari utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Rwinyana, umurenge wa Bweramana, bivugwa ko yiyahuye akoresheje umuti witwa Simikombe, ahita apfa ariko ngo nta kibazo na kimwe kizwi yari afite.
Urupfu rw’uyu musaza rwamenyekanye mu gihe cya kumanywa tariki ya 12 Kanama 2014, hatangira gushakishwa icyaba cyateye uyu musaza kwiyahura, ariko kugeza ubu ntikiramenyekana.
Nk’uko Umuryango.rw wabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Umukecuru bashakanye bakaba ari na we babanaga mu nzu, ni we washoboraga gutanga amakuru yashingirwaho hamenyekana icyateye Nkundabakubana kwiyahura, ariko avuga ko nta kibazo na kimwe bagiranaga, ndetse ngo nta n’undi muturanyi bari bafitanye ikibazo.
Ibi kandi byemezwa n’abaturanyi b’uyu mukecuru n’umusaza, bemeza ko yabanaga neza na bo nta nta makimbirane ndetse nta n’urwikekwe.
Gusa nk’uko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana abyemeza, ngo ntago urupfu rwa Nkundabanyanga rwamutunguye, kuko bigaragara ko uwo muti wamwishe atawunyweye by’impanuka cyangwa atabizi.
Ibi rero bigatuma benshi bakomeza kuba mu rujijo ku rupfu rwe. Uyu ni umuntu wa kabiri uvuzweho kwiyahura mu Ntara y’Amajyepfo muri iki cyumweru, nyuma y’uwari umukozi wo mu rugo bakamusanga mu bwogero bw’urwo rugo yakoragamo amanitse mu mugozi ndetse yashizemo umwuka mu kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Philbert H.