Nyuma y’aho Leta ya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ifashe icyemezo cyo gusaba visa Abanyarwanda bajya mu mijyi ya Bukavu na Goma yegereye umupaka w’u Rwanda, abarimu bigisha muri Kaminuza n’amashuri makuru muri iyi mijyi ndetse n’abanyeshuri bari mu myigaragambyo yo kwamagana iki cyemezo.
Abarimu n’abanyeshuri i Bukavu bari mu byigaragambyo bamagana icyemezo cya leta cyo gusaba visa Abanyarwanda
Umunyamakuru w’Umuseke uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo aravuga ko icyemezo cyareta ya Kinshasa cyatunguye benshi mu bantu bajyaga guhahira muri iyi mijyi.
Umwanzro wafashwe wo kwaka visa kubantu berekeza muri DRC bavuye mu Rwanda, ureba buri wese n’icyo yaba agiye gukora cyose.
Imyigaragambyo ikomeye irabera mu mujyi wa Bukavu ho muri Congo, abarimu n’abanyeshuri bakaba binubira icyemezo cyafashwe cyo gushyiraho visa ku bantu bose berekeza muri DRC kabone n’iyo baba bajya mu mujyi yo hafi y’u Rwanda ubusanzwe bitasabaga ibyangombwa bihambaye kuyijyamo.
Nk’uko uyu munyamakuru abivuga ngo nyinshi muri kaminuza n’amashuri makuru yo hakurya muri Congo yigwamo n’Abanyarwanda basaga 30% kandi bose bagaturuka mu Rwanda. Ku bw’abarimu n’abanyeshuri muri Congo rero ngo barasanga ari igihombo gikomeye kwaka abajya muri DRC visa.
Bamwe mu banyeshuri biga i Bukavu, muri Kivu y’Epfo babwiye Umuseke ko batunguwe cyane n’icyemezo cyo kwaka visa ku bantu bajya muri uyu mujyi.
Umwe muribo witwa Mushonda Cick akaba yiga muri ICTS Bukavu yagize ati “Twayobewe ukuntu ibintu byifashe, twe twabonye bamanitse amatangazo ku mupaka twibaza ko wenda impande zombi zibiziranyeho ariko, twategereje ko uruhande rw`u Rwanda hari icyo badutangariza turaheba tukaba twibaza uko bizakemuka!”
Undi witwa Ikingeneye Idrissa, wari usanzwe ajya kurangura ibicuruzwa muri DRC, avuga ko ubu umuntu wese ujya muri DRC yakwa visa kabone n’iyo yaba agiye gusura inshuti cyangwa abavandimwe.
Avuga ko icyemezo cyafashwe ariko bakaba bagitegereje ibizava mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo. Gusa ku ruhande rw’u Rwanda Abacongomani birakinjira mu Rwanda baje guhaha cyangwa se abanyeshuri baje kwiga, bagakoresha agapapuro ka jeto nta kibazo.
Umukozi ku mupaka ushinzwe abinjira n’abasohoka, ku ruhande rw’u Rwanda yatangarije Umuseke kuri telefoni ko babonye ubuyobozi bwa Congo bufata icyemezo cyo gushyiraho visa, batabimenyeshejwe.
Yagize ati “Twabonye ku ruhande rwa Congo basohoye icyemezo, twebwe ntacyo twabihinduraho usibye ko twoherezayo intumwa ku bayobozi b’imipaka tukareba uko icyo kibazo cya cyemuka. Vuba aha turizera ko byakemuka abanyeshuri bagakomeza kwiga ndetse n’abahahirayo bakajyenda. Ibyo byose bizaterwa n’icyemezo cy’umuryango wa CPGL.”
MANSURI BERABOSE
UMUSEKE.RW