PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Tubigarukeho: kwiyahurira Kagame no kwinangira kwe bya Dr. Vincent.

Nimba hari umuntu witangiye Kagame ni Dr. Vincent Biruta, abandi bakoze ako gukoma mu mashyi gasanzwe nyuma y’ ikiganiro Secretary Blinken na Minisitiri Vincent Biruta bagiranye n’abanyamakuru. Twakoranye muntoki abandi tujya kwihemba kamwe ngo twasubije Amerika mumwanya wayo.

Bamwe ngo uwo munyamerika ni avuge avuye aho nta gisekuru afite iwacu.

Abandi ngo Biruta yatuvugiye ibintu rwose; ngo yadwinze nk’ ivubi uwo munyamahanga wari uje kutumenyerera ubutabera nubwo tutayobewe ko imanza zabwo zirangirira mu mambwiriza kuri telefone. Ngo Biruta yasubije uwo mugabo mumwanya we, ngo imvugo ye izifashishwa n’ abigisha diplomasi mu masomo bazatanga !

Akabi gasekwa nk’ akeza! Ngo utazi ikimuhatse…

Secretary Blinken ngo yatashye yumiwe nyuma yo kwibonera imishyitsi umukuru w’ igihugu cy’ U Rwanda ahindisha abamukorera. Yiboneye aho ubwoba butaha umuntu w’ umugabo utayobewe imbaraga za Amerika, akiyahurira muruhame! ” Ubwenge buzi ubwenge!”

Samuel Kamanzi

RADIO INYENYERI

TOP TRENDING VIDEO

SEARCH NEW STORIES