PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Rusesabagina ashobora guhotorerwa mu gihome!

Nyuma yo kwakira intumwa za Amerika zamuganirije kuri Paul Rusesabagina, Perezida Kagame yafashe gahunda yo gusura abaturage mu rwego rwo gufata amashusho agaragariza inzego z’ iperereza za mpatsibihugu ziri kugambanira ubutegetsi bwe ko agihagaze bwuma.

Gusa ubwo yakoraga ingendo mu ntara, abashinzwe kumufotora berekana ukuntu abaturage bamwishimiye ni nabwo amakuru ya bane mu urubyiruko rugize itorero Inyamibwa bagiye guhagararira u Rwanda mu gitaramo mu Ubufaransa yasesekaye kumbuga nkoranya mbaga avuga ko bacitse bagahitamo inzira y’ ubuhunzi bikaba byashimangiye ikibazo cy’ inzara n’ ubu shomeri ubuyobozi bwe bakomeje kwirengagiza.

Paul Rusesabagina mu icyumba cye muri gereza ( Kigali today)

Ubwo perezida Kagame yasozaga urugendo rw’ uyu munsi I Nyamagabe, Inyenyeri News yahawe amakuru aturuka mu rwego rw’ imfungwa n’ abagororwa avuga ko Paulo Rusesabagina ashobora guhotorwa mu munsi iri imbere kuko hari abantu bifuza ko urupfu rwe rwa tera ikirungurira abanyamerika bikagira ingaruka kuri Leta y’ u Rwanda na perezida wayo. Ayo makuru tutabashije kubonera gihamya, yemeza Paulo Rusesabagina yaba amaze kurusimbuka incuro zirenze ebyiri aho abantu batazwi baba barashatse gushyira ibintu mu ibyo bamugemuriraga. Abaduhaye aya makuru bagakomeza bemeza ko nyuma y’ uruzinduko rwa Secretary Blinken hari ababona Rusesabagina nk’intandaro y’ impinduka mu ubutegetsi kuburyo biyemeje gukora uko bashoboye bakamugeraho. Bakaba badusabye kubatumikira tukageza aya makuru -tutarabonera guhamya – ku umuryango we.

Samuel Kamanzi

RADIO INYENYERI

TOP TRENDING VIDEO

SEARCH NEW STORIES